Lizzo Lionel ITANGISHATSE
Yavutse tariki 14 Mata 1997. yavukiye mu Rwanda, akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyankenke, AKagari ka Rwagihura ahazwi nko mu Mwendo. Ni umwana wa Gatatu mu bana 7 bavutse kuri Mbarushimana Froduard na Mukaferesi Speciose.
Amashuri abanza yayigiye mu rwunge rw'amashuri rwa Murama mu karere ka Rulindo, ari naho yakomereje n'ayisumbuye mu ishami ry'indimi n'ubuvanganzo ( English, Kiswahili, Kinyarwanda).
Kaminuza yayitangiriye mu cyahoze ari CBE ( College of Business and Econimics) i Gikondo, ahari hazwi nka Mburabuturo, Nyuma ishami ry'itangazamakuru n'itumanaho yigagamo baryimimurira i Huye mu ntara y'amajyepfo, biba ngombwa ko ajya kuhakomereza amashuri ye, ari naho yayasoreje.
Nyuma yo kurangiza amashuri ye, yakoze imenyerezwamwunga kuri radio ya Kaminuza SALUS, nyuma aza gukomereza kuri Radio Ishingiro 107.5 FM, ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba, ari naho agikorera magingo aya.
Mu buzima Busanzwe Lionel afite umwana umwe witwa ITANGISHATSE Nicole, Nyuma yo gutandukana n'uwari umufasha we babanye mu buryo butemewe n'amategeko, ari nawe babyaranye uwo mwana.
Kugeza ubu Lionel ni umunyamakuru ukunzwe mu biganiro bitandukanye kuri radio Ishingiro birimo nk'ikiganiro kimaje kuba ubukombe, kigaruriye imitima y'abatari bake mu Turere tw'intara y'amajyaruguru n'iy'uburasirazuba kizwi nka OLDSCHOOL AND LOVE STORIES, bamwe bakagiha akabyiniriro ka IT'S LOVE.
Uretse iki kiganiro, akora n'ibindi birimo amakuru, ibyegeranyo bikunzwe birangajwe imbere n'IBYARANZE UMUNSI MU MATEKA binyura mu kiganiro SUSURUKA cya mu gitondo, Ijambo ry'Imana n'ibindi.
Abamuzi kandi bamukunda no mu gutunganya Amakinamico y'ITORERO INYENYERI RYA RADIO ISHINGIRO, zinyura kuri radio 4 zahuje umurongo ( RADIO ISHINGIRO, HUGUKA, INKORAMUTIMA na RADIO ISANGANO).
Amazina yiswe n'ababyeyi ni Lionel ITANGISHATSE, naho Lizzo, Papa Ndogo n'andi menshi akaba ayitwa biturutse ku biganiro akora.
Ubu afite Bachelor Degree mu itumanaho ( Communication) yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ( University of Rwanda)